Update cookies preferences

Nemerewe Kwinjira – Audio

NEMEREWE KWINJIRA
Chorus:
Nta rubanza ngicirwaho muri njye
Nemerewe kwinjira ahera
Bya bicumuro byanjye
Yesu yarabimbabariye

  1. Nta bwoba na mba bintera
    Kuvuga ko Yesu abasha gukiza
    Amaraso ye yuzuye imbabazi
    Ku bamwizera bose
    Ibuka nawe muri uyu mwanya
    Ibyiza byose yagukoreye
    Bitume uzamura ijwi ryawe uririmba
    Uvuge uti shimwa shimwa Mana yacu
  2. Birashoboka ko wibaza kenshi
    Uti nakoze ibibi bikabije
    Ese nanjye nakwakirwa nkaba umwana w’Imana
    Hari inkuru nshyashya ngufitiye nshuti
    Nuko Imana yacu igukunda cyane
    Ca bugufi wemere kuza aho ari
    Hari umwanya wawe

Bridge:
Kumenya Imana si ukwibeshya
Kuyikurikira si ukuyoba
Hari ibyo yakoze muri twe
Tutabasha kwibagirwa

Similar

Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *